Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algeria ku mubano w’ibihugu byombi

todayDecember 10, 2024

Background
share close

Abakuru b’Ibihugu byombi bahuriye i Nouakchott muri Mauritaina aho bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana(UNICEF).

Nubwo Afurika ifite umutungo kamere n’abakozi, ubukungu bwayo buhura n’ikibazo cy’ubushomeri kirushaho kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, bigakoma mu nkokora iterambere ryayo.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko ugaragarira mu migenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi kuko Perezida Kagame yasuye iki gihugu mu mwaka wa 2015.

Muri urwo ruzinduko yashimye ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, by’umwihariko ibirebana n’ukwihuza kwa Afurika.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye uyu mugabane uhanganye na byo, mu guharanira imibereho myiza n’iterambere by’abaturage ba Afurika muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Basenyerwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakabwirwa ko batuye mu manegeka

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo, mu Kagari ka Nganzo, ahacukurwa amabuye y’agaciro na Kompanyi ya Ruli Mining, barasaba ko kubimurira mu macumbi asigasira ubuzima bwabo, byakorwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi batuye mu manegeka. Abatuye muri uyu Mudugudu bavuga ko basenyerwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, none bakaba babwirwa ko batuye mu manegeka Abo baturage batangaje ibyo nyuma yo gusaba imiryango yabo igera kuri itandatu, kwitegura kuva mu […]

todayDecember 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%