Agira ati “Agahinda nari mfite katumye amashereka agenda, umugabo na we yicwa n’agahinda ko kubona ibyo nanyuragamo, maze twese tukarara turira. Icyo gihe umwana nabyaye bamwandikiye amata yaguraga ibihumbi 23 kandi yayamaraga mu minsi ibiri. Byadusigiye ubukene butarabaho.”
Uyu mubyeyi yagiriwe inama yo kujya kwivuza mu Buhinde kugira ngo abe yakurwamo igihaha kirwaye, bikaba byarasabaga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 45.
Amaze kubura aya mafaranga, byabaye ngombwa ko yandikirwa umuti yagombaga kujya akoresha buri kwezi, waguraga miliyoni 1.2 buri kwezi.
Yagize ati “ Kuva dutangira gutanga ayo mafaranga y’umurengera, ubu twarakennye. Twagurishije inzu tujya mu bukode, tugurisha imodoka tugenda n’amaguru, ibibanza twari dutezemo ubutunzi turabigurisha birashira, amashyamba yacu n’indi mitungo byose bimera nk’ibihushywe na Serwakira.”
Mu kwivuza kandi, yahagiriye ibibazo bikomeye, aho agira ati “nahawe imiti ubugira kabiri umusatsi uvaho, abantu bakajya baza mu rugo kunshungera batangira gukwiza inkuru, bati noneho umusatsi wavuyeho, yapfuye byarangiye. Icyo kigeragezo nabanye nacyo amezi atandatu.” Ibyo bigeragezo kandi yanahuraga na byo ku kazi, kuko umubiri wose watangiye gutakaza ubudahangarwa, maze n’ingingo zimwe na zimwe zitangira gutakara.
Agira ati “Hari ubwo nabaga ndi gusangira n’abandi nkabona iryinyo riratakaye, kuko n’amagufwa yari amaze kumungwa, inzara zitakara…maze abantu batangira kuvugira ku mugabo wanjye ngo ese ararwana n’iki yandetse agashaka umugore muzima. Ibyo byose byanteye ibikomere.”
Uko ubuvuzi bukomeza gutera imbere mu Rwanda, ni nako imiryango y’abafite umurwayi wa Kanseri igaragaza ikiguzi gikomeye batanga ku miti, ndetse n’imvune bibasigira.
Undi murwayi na we umaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 20 y’u Rwanda ku miti mu myaka icumi agira ati “kuko nashakaga ubuzima nagurishije utwanjye harimo isambu, mfata n’inguzanyo muri banki, n’abandi bantu b’umutima mwiza, inshuti, nabo bagenda bamfasha. Iterambere ry’urugo ryose ryatanzweho ikiguzi cy’ubuzima bwanjye.”
Kuva aho yaviriye mu Buhinde mu mwaka wa 2015, bamusabye kunywa imiti igura amafaranga y’u Rwanda 1.300.000 buri kwezi.
Yungamo ati “Igihe abandi batekereza kuba bazamura imitamenwa cyangwa n’indi mishinga, wowe uba ushyira amafaranga mu miti, kandi akenshi iyo bikunaniye ukabireka uburwayi buza ari bubi cyane bukaguhitana.”
Abagize ibyago byo kurwara Kanseri bavuga ko abantu batarumva ko ari uburwayi nk’izindi ndwara zose, ku buryo hari aho bagihabwa akato, rimwe na rimwe ugasanga nko mu kazi hari aho batacyizerwa.
Ibi ngo bituma hari amahirwe bavutswa. Umwe muri bo avuga ko hari umuturayi wigeze kuza iwabo mu rugo, akamukomeretsa imbere y’umugabo we. Agira ati “Yangereranyije n’umuntu wapfuye, abwira umugabo wanjye ko ntaho ataniye n’umuntu wapfakaye.”
Umugore n’umugabo barwaye kanseri
Mu gihe mu miryango imwe haba harwaye umwe mu bashakanye maze akarwazwa na mugenzi we, hari n’imiryango usanga bombi barwaye.
Aha ni nk’umuryango twasanzemo abasahakanye umwe amaranye kanseri imyaka umunani, undi imyaka ibiri.
Ni ikibazo cyatumye imfura yo muri uwo muryango y’imyaka 23 ifata inshingano zo kwita ku babyeyi bombi hamwe na barumuna be.
Izo nshingano yatangiye kuzifata mu mwaka wa 2017, akiri mu mashuri ya Kaminuza kuko aribwo nyina yamenye ko arwaye Kanseri y’ibere. Icyo gihe inshingano yazifatanyaga na se wakoraga akazi ko gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byangiritse.
Bashatse amikoro yo kujya mu Buhinde, ariko barayabura maze uburwayi buramanuka bugera mu bihaha no mu mwijima, babwirwa ko aho umurwayi wabo ageze atazakira, ariko bamwandikira imiti imworohereza.
Uwo mwana ati “Iyi miti irahenze; harimo ugura miliyoni ebyiri wa buri kwezi, hari uw’ibihumbi 600 wa buri kwezi, n’ibindi. Aha rero byabaye urugamba rukomeye.”
Nyuma yo kugerageza, umwana yarangije kwiga, abona akazi, ariko mu gihe yari agifasha nyina, se na we aba ararwaye.
Kugeza ubu, ngo ababyeyi be bari gufata imiti rimwe na rimwe, abaganga bakababwira ko ibi bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Umwana agira ati “Ababyeyi bacu baratubabaza, kuko bakeneye imiti mu by’ukuri kandi tudafite ubushobozi, abantu cyangwa abana bafite ababyeyi barwaje Kanseri, tumeze nk’abantu bari mu ntambara. Iyo intambara irangiye ibintu byose biba byarasenyutse.” Imibare ihagaze ite?
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ari miliyoni 10 ku mwaka.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2040 abarwayi ba Kanseri baziyongeraho 60%, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 30.
Nubwo kugeza ubu mu Rwanda hari ibitaro bitandatu bisuzuma bikanavura kanseri, imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko abasanganwa izo ndwara bakomeza kwiyongera.
Kuva mu 2018 abarwayi bashya b’indwara za kanseri bari 3275, mu 2019 bagera ku 4997. Mu 2020 baragabanutseho gato kuko bageze ku 4880.
Kuva icyo gihe imibare yatangiye gutumbagira, iva ku barwayi bashya 5214 mu 2021, ikomeza gutumbagira ku kigero cy’abarwayi 5200 basuzumwe buri mwaka.
Abagore ari bo bibasiwe cyane na Kanseri y’ibere, kuko mu mwaka wa 2020 yahitanye abantu 1 237 (24%).Muri uwo mwaka kandi, Kanseri y’inkondo y’umura yishe abantu 1 229 (23.9%), naho iy’igifu yahitanye abantu 265 (5.1%), mu gihe iy’umurerantanga yahitanye abantu 204 (4%).
Abaganga bari he? Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga 12 bavura kanseri bakoresheje uburyo bwo kuyishiririza cyangwa gutanga imiti, mu gihe ababaga ibere ari babiri.
Ababaga kanseri z’abagore na bo ni babiri, mu gihe abasuzuma kanseri ari 15, bagafashwa n’abandi bunganira mu zindi ndwara.
Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butatu, burimo kubaga no gukuraho ahafashwe na kanseri, gutanga imiti no gukoresha imirasire ugashiririza aharwaye.
Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ubushobozi bw’amavuriro ashobora kuyivura, dore ko asaba ibikoresho bihenze kandi bigezweho.
Mu byagezweho harimo ishingwa ry’ibitaro bya Butaro bitanga serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri ku buntu. Ni mu gihe ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ho batanga serivisi zo gusuzuma kanseri, kubaga igice cyafashwe na kanseri, bagatanga serivisi zo gushiririza igice iriho ndetse n’ubuvuzi bukoresha imiti.
Icyo abarwayi n’imiryango yabo basaba, ni uko bakoroherezwa kubona imiti, kuko ari kimwe mu bibahangayikisha, kuko n’uwakira, aba ashobora gusanga umuryango we waratindahaye.
Post comments (0)