Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Yafashwe azira guteza urugomo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

todayDecember 24, 2024

Background
share close

Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi Dushimumuremyi Fulgence bakunze kwita Komando cyangwa Talibani, wayoboraga ibitero by’urugomo bihungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Dushimumuremyi afashwe nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe yari yatangije mu Mudugudu wa Rukurazo, mu Kagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, aho we n’amatsinda yayoboraga bateraga mu mbago zikorerwamo na Kompanyi icukura amabuye y’agaciro muri uwo Mudugudu.

Raporo zakozwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rukurazo zikemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bigaragaza ko Dushimumuremyi Fulgence, yari amaze kuyobora amatsinda y’abahebyi inshuro zigera kuri eshanu gucukura mu mbago za EMITRA mu buryo butemewe.

Muri ibyo bikorwa by’urugomo abo bahebyi, bakubise banavuna abakozi b’iyo Kompanyi babiri ku buryo bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya Kabgayi, babambura telefone zabo n’ibikoresho byo gucunga umutekano birimo n’imyambaro.

Umwe mu bakozi bakubiswe agira ati “Baje bayobowe n’uwo bita Komando, barankubise bamvuna umugongo, bananyambura telefone, turasaba ko mwadukorera ubuvugizi ibi bikorwa by’urugomo bigahagarara”.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zimenye icyo kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Aimable Ndayisaba, yakoresheje inama n’abaturage asaba by’umwihariko ababyeyi kwigisha abana babo ibi byo kwishora mu bucukuzi butemewe.

Agira ati “Bikorwa n’abana banyu kuko mwebwe mukuze ntabwo mucukura, musabe abana banyu batandukane n’ubwo bucukuzi, kuko usibye kuba bahakura urupfu, iyo bafashe barabihanirwa”.

N’ubwo izo nama zabaye ariko Dushimumuremyi we yakomeje ibikorwa byo gucukura mu buryo butemewe, ari nako inzego z’Umutekano zikusanya amakuru kuri ibyo bikorwa, aza gutabwa muri yombi, mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2024.

Ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye, Kigali Today ko uwo Dushimumuremyi yagendanaga ibikoresho gakondo byo gukangisha no gukora urugomo birimo n’umuhoro.

Agira ati, “Polisi yafashe uwo mugabo w’imyaka 41 ucyekwaho guhungabanya umutekano kuri kompanyi zicukura amabuye y’agaciro yitwaje ibikangisho (umuhoro). Afungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje”.

Polisi kandi ikomeje gushakisha abandi bakoranaga na Dushimumuremyi, aho inasaba abakomeza kwijandika mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, kubyirinda kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.

Dushimumuremyi si ubwa mbere afatwa n’inzego z’Umutekano kubera ubucukuzi butemewe buherekejwe n’urugomo, kuko yari ataranamara ukwezi kumwe avuye mu kigo cy’inzererezi yari amazemo amezi atandatu yigishwa.

Itegeko ry’ubucuzi ryo muri Nyakanga 2024, riteganya ko ukora ubucukuzi butemewe iyo abihamijwe n’inkiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu, iki gihano kikaba cyarazamuwe kugira ngo ibyaha by’ubukuzi butemewe bikumirwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri yasabiye igihano kidasanzwe abajura bibye inzogera

Abajura bibye inzogera yo ku rusengero rw’Idini ry’Abaluteri muri Diyoseze ya Karagwe mu Ntara ya Kagera-Tanzania, impamvu yo kwiba iyo nzogera ngo bikaba bishoboka ko ari igihe yinjiriye muri Tanzania mu 1967, iturutse mu Budage, kandi ifite uburemere bw’ibiro bisaga 70, abajura bagakeka ko ikozwe mu mabuye y’agaciro ahenze cyane kuva ari iya cyera, nk’uko byasobanuwe na Musenyeri rw’iryo dini, Dr Benson Bagonza. Inkuru y’ubujura bw’iyo nzogera yamenyekanye binyuze muri […]

todayDecember 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%