Inkuru Nyamukuru

Huye: Abagororwa 250 bahawe impamyabushobozi mu by’ubwubatsi

todayAugust 29, 2019 38

Background
share close

Abagororwa 250 bo muri Gereza ya Huye, ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 bahawe seretifika z’uko bashoboboye umwuga w’ubwubatsi.

Ni nyuma y’uko nk’abafundi, bahawe ibizamini n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye), hanyuma rigasanga uwo mwuga bawushoboye.

Abahawe seretifika barabyishimiye kuko ngo bizabafasha umunsi batashye. Kandi n’igihe bakiri muri gereza uyu mwuga w’ubwubatsi uzajya ubafasha gutuma batigunga, nk’uko bivugwa n’uyu mugororwa wafunzwe azi kubaka, akaba yaragiye yigisha bagenzi be.

bizamini byahesheje aba bafundi b’abagororwa seretifika ni ibijyanye n’inyigisho zigenerwa abize ubwubatsi mu gihe cy’umwaka mu bigo by’imyuga (TVET). Abafundi basanzwe bakora uyu mwuga, batabifitiye impamyabushobozi, na bo barabihabwa kugira ngo babashe kuzibona.

Muri uyu mwaka, abafundi babikoze bakanabitsinda mu Ntara y’amajyepfo bose ni 1692, habariyemo na bariya bagororwa 637.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Haranozwa uburyo abagenda muri Bisi muri Kigali bajya bagenda babyishimiye

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bufite gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, ku buryo abakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo rusanjye bazajya bagenda babyishimiye. Mu kubishyira mu bikorwa hazashyirwa ingufu mu kwagura imihanda, gusana no kubaka imishya, ndetse hakaba hanatekerezwa kuzana imodoka za bisi zigendera ku muvuduko mwinshi kurusha izari zisanzwe. Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi b’umujyi wa Kigali baherutse gutorwa bagiranye n’abanyamakuru ku […]

todayAugust 29, 2019 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%