Bannyahe: Bitarenze Ugushyingo 2019 imiryango ya mbere izaba yimuwe
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bitarenze mu Gushyingo k’uyu mwaka, buzaba bwimuye icyiciro cya mbere cy’abatuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere mu kagari ka Nyarutarama, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Umujyi wa Kigali uvuga ko abatuye muri aka gace harimo abatuye mu gishanga hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abatuye mu buryo bw’akajagari butemewe mu mujyi wa Kigali.
Post comments (0)