Inkuru Nyamukuru

Abayobozi baha inzira magendu bazahanwa – Guverineri Mufulukye

todayAugust 30, 2019 39

Background
share close

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko abayobozi bazaha inzira ibiyobyabwenge na magendu bazahanwa harimo no kwirukanwa mu kazi ariko yibutsa n’abaturage babikora ko bakwiye kubireka kuko bibatera ibihombo.

Yabitangaje ku wa 29 Kanama mu nama yamuhuje n’abahagarariye abacuruzi mu karere ka Nyagatare hagamijwe kubakangurira gufatanya n’ubuyobozi gukumira magendu n’ibiyobyabwenge.

Guverineri Mufulukye Avuga ko impamvu kwinjiza magendu n’ibiyobyabwenge bituruka Uganda binyuze mu karere ka Nyagatare byorohera ababikora ari uko inzira banyuramo zoroshye ugereranije n’ahandi kuko ntaho bahura n’ikiyaga cyangwa umugezi mugari ku ntera y’ibirometero 82 kuva Kagitumba kugera Kiyombe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abakandida-senateri biyamamarije mu karere ka Burera

Ku wa kane tariki 29 Kanama 2019, abakandida Senateri bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bakomereje igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Burera. Mu migabo n’imigambi yabo bagejeje ku Inteko itora muri aka karere irimo ko mu gihe bazaba bagiriwe icyizere, bazakoresha ubumenyi bafite mu kwimakaza politiki itanga umurongo uhamye mu kugena ibikorwa biteza imbere Abaturage, no gukemura ibibazo bikibabereye ingutu. Aba bakandida Senateri bahagarariye Intara y’Amajyaruguru uko ari barindwi barimo uwitwa Mugenzi […]

todayAugust 30, 2019 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%