Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yemereye ubutaka kaminuza ya AUCA

todaySeptember 3, 2019 35

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kugira ngo abaturage bagire ubuvuzi buhamye, bisaba ko abakora muri iyo serivisi baba barabiherewe ubumenyi muri za kaminuza zikomeye, bakaba ari abanyamwuga kandi babifitemo ubunararibonye.

Yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yafunguraga ku mugaragaro Kaminuza y’ubuvuzi y’ Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA).

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe no gutaha iyo kaminuza, avuga ko ari indi nkunga mu kubaka uburezi n’ubuvuzi mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko kuba iri torero rigeze ku ntego yo gushyiraho ishuri ry’ubuvuzi, byongeye kugaragaza ko ryiteguye gukomeza ubufatanye, bugamije kugirira akamaro Abanyarwanda n’abo mu karere.

Iyi kaminuza yuzuye mu Rwanda, ije ihurirana n’isabukuru y’imyaka 100 itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi rimaze rigeze mu Rwanda.

Umva ibindi kuri iyi nkuru hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Inkubiri yo kwegura no kweguzwa mu bayobozi b’uturere IRAGARUTSE!

Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’akarere ka Karongi na Ngorororero, ubu noneho iyo nkubiri igeze no mu karere ka Musanze. Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin bamaze gusezererwa ku buyobozi n’Inama y’akarere ka Musanze. Si bo bonyine ariko, kuko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yahise yandika ibaruwa isaba kwegura avuga ko yari adashoboye kuzuza inshingano ze uko bikwiye. […]

todaySeptember 3, 2019 110

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%