Inkuru Nyamukuru

Nsanzamahoro Denis (Rwasa) yitabye Imana

todaySeptember 5, 2019 89 1

Background
share close

Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yapfuye kuri uyu wa kane ahagana saa munani z’amanaywa aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.

Rwasa yamenyekanye ubwo yakinaga muri filimi yiswe “Rwasa” na “Sakabaka” akaba yaranakinnye mu zindi filme zamenyekanye mu maserukiramuco mpuzamahanga nka ‘100 Days, ‘Sometimes in April’, na ‘Operation Turquoise’.

Amakuru ya bamwe mu bakinnyi ba sinema mu Rwanda yemeza ko mushiki wa Denis, umwe mu bari bamurwaje, ari we watangaje iby’uru rupfu, akavuga ko yari amaze iminsi ajyanywe kwa muganga ngo avurwe indwara ya Diabete yari amaze iminsi arwaye.

Uretse kujya muri Sinema, Denis Nsanzamahoro yakoze kuri radio Flash FM kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 aho yakoraga mu biganiro nk’imboni y’umuguzi na Flashback Sunday.
Rwasa yitabye imana afite imyaka 43. Akaba yaherukaga kwizihiza isabukuru ye y’amavuko tariki 15 z’ukwezi gushize kwa Kanama.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Baremeza ko ingagi zahinduye ubuzima bwabo

Mu gihe itariki yegereje yo kwita izina abana 25 b’ingagi, abaturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko kwita izina ari igikorwa bishimira, kuko iri uburyo bwo guha ingagi agaciro nk’imyamaswa zibafitiye akamaro mu iterambere ryabo. Bavuga ko ingagi zabahinduriye ubuzima, kuko babona akazi zigakurura na ba mukerarugendo basigira igihugu amadevise. Abo baturage bavuga kandi ko ari amahirwe barusha utundi turere tutegereye Pariki y’ibirunga, kuko baba bafite amahirwe yo guhura […]

todaySeptember 5, 2019 74

Post comments (1)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%