Inkuru Nyamukuru

Kwita Izina: Meddy, Neyo, Naomi Campbell – Bimwe mu byamamare byasusurukije abanya – Musanze

todaySeptember 6, 2019 28

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga kurushaho gufatanya no gufata neza iyi Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kuzana abakerarugendo benshi n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri bo ubwabo.
Yabivuze kuri uyu wa gatanu mu Kinigi, mu karere ka Musanze mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15.
Perezida Kagame yavuze ko Leta yifuza ko ibyo abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bakora bibazanira inyungu, ari yo mpamvu hashyizweho umugabane wa 10% y’ibiboneka muri iyo pariki, kugira ngo bigaruke mu baturage bibateze imbere.

Umva oerezida Kagame hano:

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abaturage bitabiriye uyu muhango, ndetse n’abandi batumiwe muri uwo muhango muri rusange, ariko by’umwihariko ashimira abatoranyijwe kwita amazina abana b’ingagi 25.
Yavuze kandi ko mu myaka 15 ishize, yagize amahirwe yo kwita amazina abana b’ingagi b’impanga. Yavuze ko umwe muri bo witwa “Byishimo” yakuze akavamo umuyobozi mwiza. Yongeraho ko atabaye umubyeyi gito, kuko abo bana b’ingagi yabiseho, bagakura neza.

Kuri iyi nshuro abana b’ingagi 25, nibo bahawe amazina n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye.
Amwe mu mazina yahawe abana b’ingagi harimo “Inkoramutima” ryatanzwe n’umuhanzi Meddy, “Nimugwire mu Rwanda” ryatanzwe na Emmanuel Niringiyimana, “Intarutwa” ryatanzwe n’umunyamideli Naomi Campbell, n’izina ”Biracyaza” ryatanzwe n’umuhanzi Neyo.
Andi mazina yatanzwe ni Ingando, Isanzure, Igihango, Sura Rwanda, Kira, Umukuru, Intego, Indongozi, Uhiriwe, Uruti, Inganji, Ikirenga, Ibirori, ubukuru, Ituze, Ingoga, Umwihariko, na Inzobere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nsanzamahoro Denis (Rwasa) yitabye Imana

Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yapfuye kuri uyu wa kane ahagana saa munani z’amanaywa aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye. Rwasa yamenyekanye ubwo yakinaga muri filimi yiswe “Rwasa” na “Sakabaka” akaba yaranakinnye mu zindi filme zamenyekanye mu maserukiramuco mpuzamahanga nka ‘100 Days, ‘Sometimes in April’, na ‘Operation Turquoise’. Amakuru ya bamwe mu bakinnyi ba sinema mu Rwanda yemeza ko mushiki wa Denis, umwe […]

todaySeptember 5, 2019 89 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%