Inkuru Nyamukuru

Kigali: Umukobwa yasimbutse igorofa rya Makuza Peace Plaza ashaka kwiyahura

todaySeptember 6, 2019 55

Background
share close

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Umukobwa witwa Scolastique Hatangimana w’imyaka 25 y’amavuko, yasimbutse mu igorofa rya kane mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, ashaka kwiyahura ariko ntiyapfa.

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku nyubako ya Makuza Peace Plaza Munyaneza Peter, yabwiye Kigali Today ko uwo mukobwa bamusanganye ibyangombwa byerekana ko yitwa Hatangimana scolastique, akaba yaravuze mu 1994.

Ababonye uyu mukobwa bavuze ko yakomeretse cyane ku buryo bigoye ko yakira ibyo bikomere.

Ababibonye kandi bavuga ko uyu mukobwa yabanje kwipfuka agatambaro mu maso mbere yo gusimbuka.

Nyuma yo gusimbuka igorofa rya kane, uyu mukobwa yakomeretse bikomeye, ahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yaba yashatse kwiyahura bitewe n’uko umusore bakundanaga yamwanze, ndetse ngo mbere yo kwiyahura akaba yari yasize yanditse urupapuro.

Akandi gapapuro kasezeraga kuri bamwe mu bagize umuryango we, aho avuga ko bamubaniye nabi.

Umunyamakuru wa KT Radio, Jean Claude Munyantore yageze ku nzu ya Makuza Peace Plaza maze aganira na bamwe mu babonye ibyahabereye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%