Inkuru Nyamukuru

Hatashywe ibyuma bikonjesha amata mu mashuri 6

todaySeptember 27, 2019 28

Background
share close

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase aravuga ko bigayitse kuba akarere ka Nyagatare gatunze inka nyinshi n’umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakaba kaza mu twa mbere mu kugira abana bagaragarwaho imirire mibi.

Yabitangaje kuri uyu wa 26 Nzeri, ubwo ku kigo mbonezamikurire cya G.S Ryabega hatangizwaga ku mugaragaro umushinga wo gutaha ibyuma bikonjesha amata byashyizwe mu mashuri kugira ngo abana bayigamo bari munsi y’imyaka 6 batagira imirire mibi.

Amata azajya ashyirwa muri ibi byuma bikonjesha mu mezi 3 ya mbere, ni impano y’aborozi biyemeje gufasha ubuyobozi bw’akarere ngo umubare w’abana barwaye bwaki ugabanuke.

Ibi byuma byashyizwe mu bigo 6 by’amashuri, buri kimwe gifite agaciro ka miliyoni 5 n’igice, buri cyose kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira litiro 500.

Ku munsi aborozi bazajya batanga litiro 405.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibitangarizwa kuri YouTube bibangamiye ahazaza h’urubyiruko

Inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru no kurirengera zirasaba ko amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru yavugururwa akajyanishwa n’ibihe rigezemo. Babivuze mu gihe hari ababyeyi bakomeje kwinubira bimwe mu bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, ruvugwaho kuba hari abarukoresha nabi bagashyiraho ubutumwa bw’urukozasoni, bivugwaho ko bwangiza abakiri bato. N’ubwo bimwe mu bitangarizwa ku rubuga rwa YouTube byatangiye kwamaganwa, urwego rw’abanyamakuru rwigenzura rugaragaza ko gutangiza igitangazamakuru kuri urwo rubuga bitabujijwe, mu gihe cyaba […]

todaySeptember 26, 2019 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%