Inkuru Nyamukuru

Abana batabona bagiye kujya barushanwa gusoma n’ababona

todaySeptember 27, 2019 20

Background
share close

Abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu mashuri atandukanye yabagenewe, ngo bagiye kuzajya barushanwa kwandika inkuru no kuzisoma mu ruhame n’ababona, kuko ngo na bo bashoboye.

Nsengiyumva Jean Damascène wiga mu wa gatandatu, avuga ko adatewe impungenge no kurushanwa n’ababona kuko n’ubusanzwe barushanwa n’abandi mu mashuri kandi bagatsinda.

Ejo ku wa kane hakaba harasojwe irushanwa ryahuje abana bafite ubumuga bwo kutabona biga, aho basabwe kwandika inkuru ndende bakanazisomera bifashishije inyandiko izwi nka ‘Braille’.

Aya marushanwa yatangiriye mu mashuri, abana 10 akaba ari bo bageze ku kiciro cya nyuma.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hari abagabo batishimiye uburyo bwo kuboneza bw’agapira n’ibinini

Bamwe mu bagabo bafite abagore bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro baranenga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagore bw’agapira n’ibinini kuko bibabyibushya cyane, abandi bikabananura hakagira nabo bitera uburwayi. Ibi babitangaje mu gihe ku wa kane tariki 26 Nzeri hizizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro. Ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, Serucaca Joel avuga ko ubu buryo hari abagore bubera bwiza ko abo byanga biterwa n’umubiri […]

todaySeptember 27, 2019 101

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%