Inkuru Nyamukuru

Kigali:Inzobere z’abaganga zirimo kuvura kanseri y’ibere ku buntu

todaySeptember 28, 2019 49

Background
share close

Abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri y’ibere n’ibibyimba byo mu mutwe baturuka muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, bari mu Rwanda aho ku bufatanye n’abo mu Rwanda batangiye kuvura kanseri y’ibere ku buntu.\

Ni itsinda ry’abaganga 10, bazanwa n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ nk’uko usanzwe ubikora kuva muri 2012, aho uzana abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye ziba zarananiranye mu rwego rwo kunganira abaganga b’Abanyarwanda ngo hagabanuke umubare w’abarwayi bategereza igihe kirekire ngo bavurwe.

Kuri iyi nshuro bazanye imiti n’ibikoresho bya miliyoni zisaga 24 z’Amanyarwanda, harimo ibyifashishwa mu kuvura kanseri ndetse n’ibikenerwa mu igororangingo (Physiotherapy), cyane ko hari n’umuganga waje ubizobereyemo.

Mu baganga baje n’abazaza mu cyumweru gitaha ngo harimo abavura imyingo, ibibyimba byo mu mutwe ndetse n’indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abasura ingoro z’umurage buri mwaka bikubye inshuro 270 mu myaka 30

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda burishimira ko bavuye ku bashyitsi igihumbi ku mwaka mu 1989, bakaba bageze ku basaga ibihumbi 270. Byagarutsweho n’umuyobozi w’iki kigo, Ambasaderi Robert Masozera, tariki 27 Nzeri 2019, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 30 hashyizweho ingoro ya mbere y’umurage mu 1989. Ingoro ya mbere y’umurage w’u Rwanda, ari na yo yagabye amashami, yari i Huye, ariko mu mu minsi yashize icyicaro cy’izi ngoro cyimuriwe i […]

todaySeptember 28, 2019 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%