Ntiharaboneka abashoramari bo guhindura 1930 inzu ndangamurage
Umujyi wa Kigali uratangaza ko ukirimo gushakisha abashoramari bazatunganya icyahoze ari gereza nkuru y’igihugu izwi nka 1930, igahindurwamo inzu ndangamurage. Ibi biravugwa mu gihe umujyi wa Kigali wari watangaje ko bitarenze muri Kamena 2017 ahahoze gereza nkuru ya Kigali hagombaga kuba harahinduwe inzu ndangamurage. Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru w’ikigo k’ingoro z’umurage w’U Rwanda Ambasaderi Robert Masozera, we yatangaje ko gereza ya 1930 igomba kubungwabungwa nkuko biteganywa n’itegeko kuko ari umurage […]
Post comments (0)