Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Repubulika ya Santrafurika

todayOctober 15, 2019 61

Background
share close

Kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame ari mu gihugu cya Republique ya Centre Afrique mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yatumiwe na perezida w’icyo gihugu Faustin-Archange Touadéra.

Ku gicamunsi perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Centre Afrique nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi byanyuze mu mateka akomeye ariko ko bidakwiye ko biheranwa n’ayo mateka, ahubwo ko abaturage babyo bagomba guhitamo gukorera hamwe kugira ngo ahazaza habyo habe heza ndeste n’abaturage bumve bafite agaciro.

Perezida Kagame yatanze urugero rw’u Rwanda avuga ko icy’ingenzi mu kugarura amahoro mu gihugu kwari ukubaka ubwiyunge, ndetse no kwishakamo ibisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwafashijwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’abavandimwe b’abanyafrica n’ahandi, ari nayo mpamvu rwiteguye gusangira ubunararibonye rwungutse n’abandi bashobora kuba babukeneye. Yongeraho ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’abanyacentre Afrique mu rugendo rwabo rw’iterambere.

U Rwanda na Republika ya Centre Africa bikaba byashyizwe umukono ku masezerano mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na petrol, iterambere ry’ishoramari, ndetse hanashyizweho Komisiyo zihoraho hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yahawe kandi umudari w’ikirenga uzwi nka “Grand Croix de la Reconnaissance”, ndeste anagirwa umuturage w’icyubahiro w’umugi wa Bangui, umurwa mukuru wa Centre Afrique.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro aho muri Centre Afrique, aho rufite abasirikare 1370 n’abapolisi 430.

Uru nirwo rugendo rwa mbere perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva perezida Touadéra yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2016.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Twahirwa urembye kubera uburwayi bw’impyiko arasaba ubufasha ngo abashe kubaho

Umusore witwa Twahirwa Aphrodis w'imyaka 23 arasaba abagiraneza kumufasha kwishyura servisi ya dialyse ifasha umubiri kuyungurura amaraso kuko impyiko ze zitakibasha gukora aka kazi. Uwanyirigira Domitriata ufasha Twahirwa kwishyura iyi serivisi, avuga ko amafaranga yamushizeho, kuko ngo atanga amafaranga ibihumbi 285 buri cyumweru yo kuyungurura imyanda mu mubiri wa Twahirwa. Twahirwa akaba rero adashobora kwihagarika cyangwa gusohora umwanda w'inkari, Ibi bituma imyanda yakabaye isohoka yivanga n'amaraso mu mubiri, agatangira kubyimba […]

todayOctober 11, 2019 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%