Inkuru Nyamukuru

Asaga miliyari 4.5Frw agiye gushorwa mu bicanwa bitangiza ibidukikije

todayOctober 16, 2019 34

Background
share close

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union Européenne) ugiye guha u Rwanda asaga miliyari 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije, hashakwa ibicanwa bitangiza ikirere.

Abayobozi bo muri Union Européenne n’abo mu Kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), babitangarije abanyamakuru ku wa kabiri, mu nama mpuzamahanga irimo kubera mu mujyi wa Kigali ‘Climate Smart Africa’.

Umuyobozi wa REMA Eng. Colletha Ruhamya, yavuze ko ayo mafaranga azafasha u Rwanda kongera imbaraga mu mishinga rusanganywe yo kurengera ibidukikije muri rusange.

Minisiteri y’Ubuzima yo yerekanye ko muri 2012, abantu miliyoni 1.6 bakiriwe mu bitaro kubera uburwayi bwo mu buhumekero buterwa n’imyuka ihumanye akenshi yiganjemo ikomoka ku bicanwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibihugu bya Africa biri kwiga ku buryo bwo guhuza amabwiriza agamije kugenzura ibinyabiziga

Guhera kuri uyu wa gatatu i Kigali hateraniye inama y'umuryango w'africa ushinzwe ubuziranenge yiga ku buryo ibinyabiziga n'ibikomoka kuri peteroli nka essence bitujuje ubuziranenge byavanwa ku isokorya Africa. Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ubuziranenge (RBS) kivuga ko biri mu rwego rwo guhuza isoko rusange ry'afrika; by'umwihariko u Rwanda ruzabyungukiramo byishi birimo kwiteza imbere mu bukungu ndetse hakiyongeraho no kurinda ubuzima bwabantu n'urusobe rw'ibinyabuzima. Umva inkuru irambuye hano:

todayOctober 16, 2019 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%