Inkuru Nyamukuru

Kigali: Perezida Kagame yatashye icyambu kidakora ku nyanja

todayOctober 21, 2019 40

Background
share close

Perezida Paul Kagame arahamagarira abashoramari bo mu karere n’ahandi kubyaza umusaruro icyambu kidakora ku Nyanja (inland port) cyubatse mu mugi wa Kigali.

Ibi perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yatahaga ku mugaragaro icyi cyambu cyahawe izina rya Kigali Logistics Platform .

Perezida Kagame yavuze ko itahwa rya kino cyambu ari bumwe mu buryo u Rwanda rurimo kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange ry’umugabane wa Africa rigomba gutangira mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha wa 2020. Iri soko rikaba ryitezweho guhuza abanyafrica bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200.

Perezida Kagame yashimiye kandi ikigo Dubai Ports World cyubatse kino cyambu, avuga ko mu gihe cy’igeragezwa ryacyo cyari cyatangiye gutanga umusaruro mwiza, ndetse cyatangiye no guhindura imibereho y’abaturiye Masaka, aho cyubatse.

Icyambu cyatashywe uyu munsi cyitezweho kugabanya igiciro ndetse n’igihe byatwaraga kugira ngo ibicuruzwa bive mu byambu bya Mombsa muri Kenya na Dar es Salam muri Tanzania.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntwari: Ibikoresho by’icyumba cy’umukobwa bahawe bizatuma biga batekanye

Abana b’abakobwa bo ku ishuri ribanza ry’Intwari riherereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko ibikoresho by’icyumba cy’umukobwa bahawe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children) bizabafasha bakiga batekaanye kuko ngo batari bafite ibihagije. Babivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo uwo muryango wabahaga ibyo bikoresho, bikaba byari muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Umva inkuru irambuye hano:

todayOctober 21, 2019 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%