President wa Republica y’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe rwicara ngo rwumve ko rwageze aho rujya, mu guha abaturage barwo umutekano.
Umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa kane, mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya n’abari basanzwe ariko bahinduriwe imirimo muri guverinoma no mu ngabo z’u Rwanda.
Umva Perezida Kagame hano:
Abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bagejeje indahiro kuri Perezida wa Repubulika, ni Dr Majawamariya Jeanne D’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije, Munyangaju Orore Mimosa Minisitiri wa Siporo hamwe na Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.
Abanyamabanga ba Leta bashya barahiye ni Bamporiki Edouard muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco na Nyirarukundo Ignacienne muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Abagize ubuyobozi bukuru bw’Ingabo nabo barahiye bakaba ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’Umugaba w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira.
Hari n’Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, Lt Gen Jacques Musemakweli, ndetse n’Umugaba wungirije w’Inkeragutabara, Maj Gen Innocent Kabandana.
Kuri uyu wa gatatu abamotari bo mu mujyi wa Musanze bahawe umwambaro ukoranye ikoranabuhanga ritanga amakuru yose ku bamotari mu rwego rwo guca akajagari gakunze kugaragara mu mwuga wo gutwara abantu kuri moto. Mu muhango wo gutanga uyu mwambaro abamotari bakaba basabwe kwirinda gukoresha umwuga wabo mu bihungabanya umutekano w’igihugu. Ubu mu Rwanda abamotari bemewe n’amategeko, afite amakarita y’akazi, banditse no mu bitabo by’amakoperative barabarirwa mu bihumbi 45, aho bahuriye […]
Post comments (0)