Inkuru Nyamukuru

Mutsinzi wayoboye urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yapfuye

todayNovember 21, 2019 37

Background
share close

Jean Mutsinzi wabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye The New Times ko Jean Mutsinzi yakiriwe muri ibi bitaro mu minsi ibiri ishize, nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima kitatangajwe.

Jean Mutsinzi wari ufite imyaka 81 yabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga nyuma y’uko jenoside yakorewe abatutsi 1994 ihagaritswe, akaba yarayobowe iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juneval Habyarimana. Raporo yakozwe nyuma y’iryo perereza mu mwaka wa 2010, ikaba izwi ku izina rya Mutsinzi report.

Mutsinzi yayoboye urwego rw’ubucamanza rwatangiriye ahantu hasi cyane nyuma yuko abacamanza benshi bari bamaze kwicwa muri Jenoside, ndetse no mu gihe u Rwanda rwatekerezaga uburyo bwo gutanga ubutabera ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Icyo gihe Mutsinzi yari afite amadosiye menshi cyane imbere ye y’imanza zagombaga kuburanishwa.
Mutsinzi asize uru rwego rw’ubucamanza ruhagaze neza kandi ruzwi ku ruhando mpuzamahanga ku gutanga ubutabera bwuzuye.

Jean Mutsinzi akaba yarakoze indi mirimo itandukanye mu rwego rw’ubutabera harimo no kuba umucamanza mu rukiko rw’afurika rw’uburenganzira bwa muntu guhera mu mwaka wa 2006.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mugeni Euphrosine ukora amavuta muri avoka akeneye ubufasha kugira ngo agabanye igiciro cyayo

Rwiyemezamirimo ukiri muto washinze uruganda rukora amavuta muri avocat arasaba inkunga kugira ngo abashe gukora amavuta Abanyarwanda bose bisangamo. Amavuta atunganya ngo nta ngaruka agira ku buzima, ariko arahenze ku buryo atari buri wese wayigondera kuko litiro imwe igura ibihumbi 12. Uyu rwiyemezamirimo avuga ko abonye inkunga yo kugura imashini zigezweho zimuha umusaruro mwinshi igiciro cy’ayo mavuta cyagabanuka. Umva inkuru irambuye hano:

todayNovember 21, 2019 114

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%