Karemera Damascene w’imyaka 25 y’amavuko yatemwe n’umuturage wo muri Uganda yakoreraga azira ko amwishyuje.
Karemera Damascene yagiye muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka ajya gukora mu murima w’urutoki rw’umunya-Uganda witwa Friday, utuye mu Mudugudu wa Mirama, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Gafunzo, Akarere ka Ntungamo.
Ku wa 23 Ugushyingo 2019 nibwo Karemera yishyuje Sebuja ibihumbi 32,000 by’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi umunani by’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gihe yamwishyuzaga, haje abandi bagabo babiri bo muri Uganda bakamubuza kumwishyura bavuga ko ari maneko w’u Rwanda ndetse ko Abanyarwanda ari abanzi ba Uganda. Ari nabwo uwo Friday yahise amutema ku kaboko ndetse no mu mutwe.
Uyu Karemera akaba yarahise ahunga, akagaruka mu Rwanda anyuze mu mugezi w’umuvumba.
Karemera Damascene ubundi avuka mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro akaba yaraje ashakisha akazi mu Karere ka Nyagatare.
Emmy on November 25, 2019
Erega twemere turye dukeya twoze akarenge kandi turyame kare.mu Rwanda akazi karahari,upfa kuba ufite amaboko yawe n’imbaraga zawe,hakurya hariya ni sekibi KBS.