KT Radio Real Talk, Great Music
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyibukire n’imiturire (RHA) kiravuga ko igishushanyo mbonera cy’imijyi itandatu yunganira Kigali kitazimura abaturage.
Ni mu gihe byagiye bigaragara ko ibishushanyo mbonera byimura ab’amikoro make, aho byagenewe hakubakwa n’abafite ubushobozi buteganywa n’ibyo bishushanyo mbonera. Ariko kuri iyi nshuro ngo igishushanyo mbonera cy’iyo mijyi kigomba guteza imbere abaturage batimuwe kandi badahungabanye.
Imijyi itandatu yunganira uwa Kigali ni Muhanga, Rubavu, Nyagatare, Musanze, Huye na Rusizi. Igishushanyo mbonera cy’iyi mijyi kiri gutegurwa n’ikompanyi SURBANA JURONGO yo muri Singapore, bikaba biteganyijwe ko kizaba cyarangiye muri Gicurasi 2020.
Umva inkuru irambuye hano:
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)