KT Radio Real Talk, Great Music
Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ikigo gifasha mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), ejo ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo, cyatangije amahugurwa ahuza abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’igihugu.
Mu ntara y’Amajyaruguru ayo mahugurwa akaba ari kubera mu Karere ka Musanze, ahahuriye abashinzwe uburezi 89 baturutse mu mirenge yose igize iyo ntara.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ireme mu mashuri y’imyuga muri WDA, Amon Kwesiga, avuga ko Intego nyamukuru y’ayo mahugurwa, ari ukurushaho kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga, kwiga uburyo hakongerwa amashuri y’imyuga no gushyiraho ibipimo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro agomba gukurikiza.
Aya mahugurwa Azamara iminsi itanu akaba yitabiriwe n’abakozi 416 bashinzwe uburezi mu mirenge yose y’igihugu,
Amashuri y’imyuga mu Rwanda ni 350, muri gahunda ya WDA, hakaba hateganyijwe ko buri murenge mu gihugu uzubakwamo ishuri ry’imyuga.
Umva inkuru irambuye hano:
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
NIYIGIRIMPUHWE Claudine on March 21, 2020
Turifuza ko mwatumenyesha amanota muzafatiraho uyu mwaka wa 2019 muri WDA bya dufasha ku APPLYING hakiri kare