Abanyarwanda 33 birukanywe muri Uganda baravuga ko imitungo bari bamaze kugira muri iki gihugu bayiteshwejwe, bakaza imbokoboko.
Aba banyarwanda bakaba baragejejwe ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Musanze ku mugoroba w’ejo ku wa gatatu.
Abo banyarwanda baje ni abamazeyo igihe kirekire aho bamwe bari baramaze gutura, bakaba bakoreraga muri icyo gihugu imirimo inyuranye.
Abenshi muri abo banyarwanda ni abafashwe mu mukwabu wo kuwa mbere ku itariki 25 Ugushyingo, wakozwe na Polisi n’igisirikare cya Uganda, hakarekurwa utanga amashiringi miliyoni eshatu y’amagande, uyabuze agafungwa imyaka itatu akoreshwa imirimo y’uburetwa.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uruhande rw’u Rwanda rutigeze rumenyeshwa uko kwirukanwa kw’abanyarwanda muri Uganda.
Avuga ko abirukanywe baturuka mu turere twa Burera, Musanze, Rubavu, Huye, Kicukiro na Rwamagana.
Post comments (0)