Abagororwa 70 bakoze Jenoside basabye imbabazi baranazihabwa
Abagororwa 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbabazi abo biciye maze na bo barazibaha. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ejo ku wa gatatu. Abo bagororwa bakaba barabohotse bitewe n’inyigisho ndetse n’amahugurwa bahawe n’umuryango Prison Fellowship Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). Bishop Gashagaza Deo uyobora Prison Fellowship Rwanda, umuryango w’ivugabutumwa […]
Post comments (0)