Inkuru Nyamukuru

Kiliziya irenze amoko n’ivangura – Mme Jeannette Kagame

todayNovember 29, 2019 39

Background
share close

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Kiliziya irenze amoko n’ivangura iryo ari ryo ryose kuko ibereyeho kunga abantu.
Yabivuze kuri uyu wa 29 Ugushyingo ubwo yari yitabiriye umuhango wo kugaragaza ibikorwa bya Kiliziya Gatolika mu bumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ihagaritswe.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye Abihayimana ko bagombye gukora nka Yezu, kuko we yakoraga igikorwa cyo kunga abantu n’Imana.

Yakomeje avuga ko umuntu agomba kubanza kwiyunga na we ubwe, akiyunga n’abandi, nuko akabona kwiyunga n’Imana nk’uko ijambo ryayo ribivuga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Interineti mu mashuri izazamura umubare w’Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda iratangaza ko umwaka utaka 2020 izatangiza gahunda y’ikoranabuhanga rya Internet mu mashuri kugira ngo ibashe kuzamura ibipimo by’abayikoresha bakomeje kuza munsi ya 10% by’Abanyarwanda bose babarirwa muri Miliyoni 12. Kuzamura ibipimo by’abakoresha ikoranabuhanga byafashweho umwanzuro mu nama mpuzamahanga y’ibihugu ku ikoreshwa rya Interineti (IGF) yabereye i Kigali muri uyu mwaka wa 2019. Umva inkuru irambuye hano:

todayNovember 29, 2019 41

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%