Inkuru Nyamukuru

Burera: Ibihumbi 4 bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe

todayNovember 30, 2019 22

Background
share close

Abantu ibihumbi 4 ni bo babarurwa mu karere ka Burera bafite ibibazo bifite aho bihuriye n’indwara zo mu mutwe.

Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko mu bakunze kwibasirwa n’izo ndwara ku isi, barimo urubyiruko n’abana bato.
Indwara zo mu mutwe mu bana n’urubyiruko ahanini zitizwa umurindi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu miryango, irishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’umutima.

Abenshi muri aba bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe bakaba bakurikiranwa n’Umuryango Inshuti mu buzima/Partners in Health ubinyujije mu bitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera.

Abaturage bo mu karere ka Burera bakurikiranwa n’inzego z’ubu buvuzi, barishimira ko bitabwaho bikabagarurira icyizere. Ubuyobozi bwo bukaba bugaragaza ko bwahagurukiye ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiza ku isonga mu bituma indwara zo mu mutwe zidacika burundu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abahinzi b’i kawa mu Rwanda bungutse uburyo bushya bwo kubyaza umusaruro ibishishwa bya kawa.

Abahinzi b’i kawa mu Rwanda bungutse uburyo bushya bwo kubyaza umusaruro ibishishwa by’I kawa. Ni ubumenyi bungutse nyuma y’urugendoshuri bakoreye mu gihugu cya Colombia, aho ibishishwa by’ikawa bikoreshwa mu gukora chocolat, umuvinyo n’ibindi. Ubusanzwe mu rwanda ibishishwa byakoreshwaga mu gusasira ikawa, no gukoramo ifumbire. Ubu buryo bushya bwo kubyaza umusaruro ibikomoka kuri kawa biri muri gahunda ya leta yo gushishikariza abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukoresha ikawa ihingwa mu Rwanda. Ikigo NAEB […]

todayNovember 30, 2019 82

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%