Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda ashyingurwa mu ibanga

todayJanuary 6, 2020 40

Background
share close

Umunyarwanda witwa Mbonabakeka Félicien w’imyaka 35 uvuka mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, biravugwa ko yiciwe muri Uganda mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza agashyingurwa mu buryo butazwi.

Mu makuru Nsabimana Emmanuel babanaga mu gihugu cya Uganda yatangarije KT Radio, yavuze ko Mbonabakeka yishwe ubwo yageragezaga gutabara undi Munyarwanda witwa Bayavuge Dionise, ngo wari watewe na bamwe mu basore bakomeje guhiga Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda.

Nsabimana avuga ko akimara kumenya amakuru y’uko mugenzi we yishwe, ngo yagerageje gutabara akurikirana aho umurambo bawujyanye, bakimubona na we bashaka kumutema arabahunga yirinda ko na we bamwica.

Abaturage bari baturanye na Mbonabakeka bavuga ko urwo rupfu rubasigiye isomo ryo kubona ko mu gihugu cya Uganda umunyarwanda adakunzwe, biyemeza gufata ingamba zo kudasubira muri icyo gihugu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyeshuri wa mbere mu basoje amashuri abanza yabaye uwa Wisdom School

Umunyeshuri w’umuhungu witwa Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, akaba yahembwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo. Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 nibwo yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza(PLE), icyiciro rusange(O’Level) n’abarangije mu mashuri y’Inderabarezi (TTC). Umva inkuru irambuye hano:

todayDecember 31, 2019 156

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%