Umurwayi wo mu mutwe yatemye abantu barindwi, umwe ahasiga ubuzima
Mu Kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve umugabo w’imyaka 35 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu barindwi biganjemo abo mu muryango umwe, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi bakomereka bikomeye. Ibi bikaba byabereye mu rugo rw’umukecuru witwa Nyirabatezi Sarah, ahagana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Uyu mukecuru yahise ahasiga ubuzima, mu gihe abandi barimo umuhungu we, umukazana we n’abandi bari baje gutabara bo […]
Post comments (0)