Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda barakangurirwa kutajya ahari ‘Novel Coronavirus’

todayJanuary 24, 2020 25

Background
share close

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasabye Abanyarwanda bakora ingendo zijya mu Bushinwa kwirinda kujya mu mujyi wa Wuhan, kubera indwara yahateye, yandura kandi ikica vuba yitwa Novel Coronavirus.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa kane Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya ahari iyo ndwara kugira ngo batayikwirakwiza ikaba yanagera mu Rwanda.

Ariko nanone yanahumurije Abanyarwanda ababwira ko bitabujijwe kujya mu Bushinwa, kuko aho iyo ndwara iri harimo gukurikiranwa byihariye.

Iyo ndwara yo mu bwoko bw’ibicurane, yagaragaye mu Bushinwa mu Kuboza umwaka ushize, ikarangwa no kugira ibicurane, inkorora, gucika intege no kugira umuriro mwinshi, uyanduye igatangira kugaragara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.

Kugeza ubu ngo nta buryo bwo kuvura iyo ndwara bwihariye Buhari.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bakoresha amazi y’ikiyaga hari nayikondo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego, Karuranga Leon, arasaba abaturage b’utugari twa Karambi na Isangano kuba bifashisha amazi ya nayikondo mugihe umuyoboro usanzwe, utari wagurwa ngo bongere babone amazi meza. Karuranga aravuga ibi mugihe bamwe mu baturage b’utu tugari bavuga ko bahitamo gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kibare kuko aya nayikondo arimo umunyu mwinshi. Uretse nayikondo iri kuri iki kiyaga hari haranashyizwe imashini iyungurura amazi y’ikiyaga abaturage bakayakoresha ayunguruye ariko nayo ngo […]

todayJanuary 23, 2020 37

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%