KT Radio Real Talk, Great Music
Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo yatangaje ko itegeko rigamije kurinda amakuru bwite y’abantu kuri internet rigiye kugezwa mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ryemezwe.
Minisitiri Paula Ingabire yabwiye KT Press ko iri tegeko rizagezwa mu nteko ishinga amategeko mu kwezi gutaha kwa gatatu, kandi ko bifuza ko ryemezwa vuba kuko ari ngombwa ko amakuru bwite y’abantu arindwa.
Misitiri Ingabire avuga ko n’ubwo hariho ubundi buryo amakuru bwite y’umuntu arindwamo, iri tegeko rizaza risobanura mu buryo bwumvikana uburyo gouvernement ndetse n’ibigo by’abikorera bigomba kurinda aya makuru.
Atanga urugero rw’urubuga Irembo, rwahinduye imikorere muri iki cyumweru, aho avuga ko iri tegeko nirijyaho, rizerekana neza uburyo amakuru akusanywa n’uru rubuga ashobora gukoreshwa, ndetse n’imbibi zidashobora kurengwa.
Inkuru dukesha KT Press ivuga ko amakuru bwite y’umuntu ubusanzwe abikwa n’abantu batandukanye barimo ibitaro, amabanki, ibigo by’itumanaho, ibigo by’ubwishingizi, ndetse n’ibindi bigo bikorera kuri Murandasi.
Aya makuru akaba ashobora gukoreshwa nabi mu gihe abayafite bahisemo kuyagurisha kugira ngo akoreshwe mu bikorwa byo kwamamaza, ibikorwa bya politiki, ndetse no mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)