Inkuru Nyamukuru

Seminari ya Gikongoro ifite ibimenyetso ko yariganyijwe ntiyaza mu 10 ba mbere

todayFebruary 14, 2020 40

Background
share close

Ubuyobozi bwa Seminari ntoya ya Gikongoro ntibwishimira kuba abanyeshuri bahiga baragize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2019, ariko iki kigo ntikigaragare ku rutonde rw’ibigo icumi bya mbere, nyamara ngo impuzandengo y’amanota abanyeshuri babo bagize yarabashyiraga ku mwanya wa 4.

Mu bigo by’amashuri byagaragaye ku rutonde rw’ibyagize amanota meza kurusha ibindi, irya mbere ryagize impuzandengo y’amanota 11,81 irya cumi rigira 17.86, nyamara PS Gikongoro ntirigaragaramo kandi ryaragize 14.74. ubundi ryagombaga kuba irya kane.

Padiri Francois Nshimiyimana, umucungamutungo muri iyi seminari avuga ko Ubuyobozi bw’iri shuri bwabibonye ku ikubitiro bunagerageza kubimenyesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) ngo bikosorwe, ariko nta cyakozwe.

Dr. Irenée Ndayambaje, umuyobozi mukuru wa REB, avuga ko icyo kibazo atari akizi, ariko ko aho akimenyeye bazavugana n’ubuyobozi bw’iki kigo, bakareba icyakorwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo. Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi. Ibinyujije kuri Twitter, RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya […]

todayFebruary 14, 2020 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%