Inkuru Nyamukuru

Abacuruzi bagiye kongera kungukira amamiliyoni muri Tour du Rwanda

todayFebruary 15, 2020 61

Background
share close

Uwitwa Benoit Munyankindi wabaye muri Komite y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda(FERWACY), ni umwe mu bahamagarira abacuruzi gushyira hafi ibintu byabo kuko amarushanwa ngarukamwaka ya “Tour du Rwanda” yegereje.

Aya marushanwa ateganyijwe gutangira tariki 23 Gashyantare 2020, azitabirwa n’abasiganwa ku magare baturutse hirya no hino ku isi barenga 100 bazaba baherekejwe n’abagera ku 1,500 bashinzwe kubafasha cyangwa gucuruza ibintu na serivisi.

Munyankindi waherekeje Tour du Rwanda kuva yatangira mu mwaka wa 2005, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Simon Kamuzinzi, arasobanura uburyo yabonye Tour du Rwanda ari amahirwe abacuruzi b’Abanyarwanda batagomba kwitesha.

Amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Rwanda ateganyijwe guhera tariki 23 Gashyantare kugera ku ya 01 Werurwe 2020, azazenguruka mu ntara zose z’igihugu, aho bazajya baruhukira mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Rwamagana, Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye na Muhanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%