Mu ijoro ryakeye nibwo abanyarwanda 13 bari bafungiye mu Gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, bashyikirijwe u Rwanda, banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda uherereye i Kagitumba mu Ntara y’Iburasirazuba.
Irekurwa ry’aba Banyarwanda barimo abagabo 10 n’abagore 3, ryatangajwe ku wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2020, aho Leta ya Uganda yabarekuye ikabashyikiriza Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, na yo igahita ibohereza mu Rwanda.
Nyuma yo gushyikiriza aba Banyarwanda Ambasade y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Luanda yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi agamije kugarura umubano mwiza.
Abo Banyarwanda barekuwe biyongereye ku bandi icyenda bari barekuwe tariki 08 Mutarama 2020.
Umwihariko uri muri aba 13 boherejwe muri iri joro, ni uko babiri muri bo, Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidel, bari mu baheruka kugaba igitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze, igitero cyabaye mu Kwakira 2019 kigahitana abantu 14.
Aba ngo nyuma yo guteshwa n’ingabo z’u Rwanda bahungiye muri Uganda bakirwa n’inzego z’umutekano zaho.
Aba banyarwanda barekuwe mu gihe Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweli Kaguta Museveni bagomba guhurira I Gatuna ku wa gatanu tariki 21 gashyantare.
Post comments (0)