Inkuru Nyamukuru

Abamotari bagiye kwigishwa indimi zajyaga zibagora mu kazi kabo

todayFebruary 20, 2020 36

Background
share close

Ubuyobozi bw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda bwateguye amasomo yo kwigisha abamotari icyongereza, bahereye mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel avuga ko muri gahunda y’amavugurura bafite hari byinshi bigomba guhinduka birimo guhugura abamotari bakajyana n’igihe ku buryo bagera ku rwego rwo gutanga serivisi kuri bose harimo n’abanyamahanga.

FERWACOTAMO iremeza ko iyi gahunda izatangira vuba kandi ngo ntizagora abamotari kuko bazajya bishyura amafaranga frw make kugira ngo bahabwe ubwo bumenyi.

Abamotari batazi indimi z’amahanga bavuga ko ari inkuru nziza kuri bo, kuko gutwara abanyamahanga bibagora, cyane cyane iyo batangiye guciririkanya ugasanga barifashisha amarenga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nzabonimpa ngo bamujyanye mu gitero cya Kinigi bamushoreye nk’intama

Uwitwa Nzabonimpa Fidele, umwe mu bakoze igitero mu Kinigi ho mu karere ka MUsanze, aravuga ko bamujyanye muri icyo gitero bamushoreye. Uyu Nzabonimpa ukomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Cyuve akaba ari umwe mu banyarwanda babiri bakoze icyo gitero wagejejwe mu rwanda mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki 19 Gashyantare. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nzabonimpa yasobanuye uko yinjiye mu mutwe RUD Urunana. Nzabonimpa akaba yarageze mu rwanda ari kumwe […]

todayFebruary 20, 2020 47

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%