Inkuru Nyamukuru

Muhanga – Ibura ry’ibikorwaremezo rituma batabyaza umusaruro Tour Du Rwanda

todayFebruary 29, 2020 19

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwiyemeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo kugira ngo abasura n’abatemberera akarere babashe kwakirwa neza.

Ni nyuma y’uko abasiganwa muri tour du Rwanda 2020 bari bamaze kurangiza agace ka gatandatu, bagahita bisubirira i Kigali.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko bishimiye kwakira tour du Rwanda agace ka gatandatu, gusa ngo byari kuba byiza kurushaho iyo abashyitsi n’abakinnyi barara, abatuye umujyi bagakomeza kuryoherwa kandi abacuruza bakabona abakiriya.

Abafite amahoteri n’amaresitora nabo baremeza ko kuba abashyitsi bari muri tour du Rwanda n’abasiganwa bataraye i Muhanga ari ubushobozi buke bwo kubakira, bakifuza ko habaho uburyo bwo kuzamura ibikorwa remezo kandi nabo ngo biteguye gushyiraho akabo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudakorera inyungu zabo bwite

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri guverinoma yababwiye ko bagomba kwita ku buremere bw’amagambo ari mu ndahiro. Perezida Kagame yavuze ko kwiyemeza kutazakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite, ari indahiro ikomeye kandi igomba gushyirwa mu bikorwa. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 28, 2020 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%