Abakozi ba Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza ibyerekeranye n’itumanaho, ejo ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 basuye Tuyisenge Jeannette, wakubiswe bikabije ndetse akamburwa amafaranga n’abajura mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Iyo sosiyete ya MTN ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yamuhaye telefoni ebyiri zigezweho (smartphones) n’amafaranga angana n’ayo yabuze ubwo yagirirwaga nabi n’abo bajura.
MTN kandi yavuze ko igiye kumushingira akazu (Kiosk) azajya akoreramo ubucuruzi bwe bwa Mobile Money (MoMo).
Ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias akaba yararashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.
Aba bombi ni bo bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.
Amashusho yerekana urugomo uyu mubyeyi yakorewe akaba yarasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri iki cyumweru, ndetse Polisi na RIB batangira gushakisha abo basore.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko uwafashwe akekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kuko aho bamufatiye iwe i Kanombe bahasanze urumogi.
Post comments (0)