MTN yashumbushije uwayicururizaga uherutse kugirirwa nabi n’abajura
Abakozi ba Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza ibyerekeranye n’itumanaho, ejo ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 basuye Tuyisenge Jeannette, wakubiswe bikabije ndetse akamburwa amafaranga n’abajura mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo. Iyo sosiyete ya MTN ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yamuhaye telefoni ebyiri zigezweho (smartphones) n’amafaranga angana n’ayo yabuze ubwo yagirirwaga nabi n’abo bajura. MTN kandi yavuze ko igiye kumushingira akazu (Kiosk) azajya akoreramo ubucuruzi bwe bwa Mobile […]
Post comments (0)