Inkuru Nyamukuru

Abarimu bakoze ibizamini bagiye kongera kubisubiramo

todayMarch 4, 2020 55 3

Background
share close

Gouvernement y’u Rwanda yasabye ko abarimu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongera gusubiramo ibyo bizamini, nyuma y’uko bigaragaye ko hari amakosa yabayeho.

Tariki 10 ukuboza umwaka ushize wa 2019 nibwo hatanzwe ibizamini byo guha akazi abarimu 7214, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana mu ishuri no kugabanya umubare w’abana umwarimu yigisha.

Ibyo bizamini bikaba byaratanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ariko ngo hagaragaye kudakurikiza amategeko ajyanye no gutanga akazi, n’andi makosa.

Misitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko hari abarimu bahawe ikizamini kimwe, mu gihe bari kuba barakoze ibizamini bibiri cyangwa se ibirenzeho, bitewe n’umubare w’amasomo bari bwigishe.

Hari kandi ngo abarimu bakoze ibizamini bibiri mu masaha atatu, mu gihe abandi bakoze kimwe muri ayo masaha atatu.
Misitiri Uwamariya akavuga ko abarimu bose bagomba guhabwa amahirwe angana mu gihe barimo gukora ibizamini.

Aya makosa yatumye hari abarimu benshi batsindwa, dore ko mu bakoze ibizamini by’akazi, 5% gusa ari bo babashije gutsinda.

Minisitiri w’uburezi avuga ko urutonde rw’abarimu bagomba gusubiramo ibizami rugomba gutangazwa bitarenze tariki 6 Werurwe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko kuri ubu hari amashuri adafite abarimu bahagije mu gihe igihembwe cya mbere kiri hafi kurangira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

N’uwemerewe n’amategeko gukuramo inda, kwifashisha magendu bimugira umunyacyaha

N’ubwo mu Rwanda itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha ryo muri 2012 hari abo ryemerera gukuramo inda, iyo hari umuntu uyikuriyemo kwa magendu ahanwa nk’uwabikoze atabyemerewe. Ibi biremezwa na Théobard Mporanyi wigeze kuba umudepite, ubu akaba ari umujyanama mu muryango uharanira uburenganzira n’ubuzima. Umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 4, 2020 26

Post comments (3)

  1. emmanuel on March 4, 2020

    nukuri ikigitekerezo cya nyakubahwa ninyamibwa kuko nanjye nakoreye karongi district bampa ibizamini bibiri mumasaha 3 mugihe abandi twarikumwe bakoze kimwe mumasaha 3 bituma mburakazi kubera amasaha

  2. Habimana Diocress on March 6, 2020

    Abarimu barangije mu masomo abiri(Combination) Nibo bbakagombye gukora ikizamini cya kabiri naho abafie impanyabumenyi iriho isomo rimwe(Major subject)bakagombye gukora kimwe gihura nibyo yize.Babitekerezeho neza.Mugire umunsi mwiza.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%