Inkuru Nyamukuru

Kigali: Muri Remera hatangijwe Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugamije kwitegura CHOGM

todayMarch 5, 2020 34

Background
share close

Mu murenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo ku wa gatatu hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM, izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango Commonwealth uhuriyemo ibihugu bikoresha icyongereza. Iyi nama ikaba iteganyijwe muri kamena 2020.

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Nyirimbibi, yavuze ko bari no gutanga inyigisho zo kwirinda icyorezo cya coronavirus yugarije isi, mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira iyi nama.

Muri iki gikorwa hakaba hasanywe imihanda yangiritse mu mudugudu w’icyitegererezo mu kagari ka Nyarutarama, gutera ibiti, guha abanyerondo ibikoresho bifashisha mu kazi, no gutanga inyigisho ku isuku n’umutekano.

Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye bw’umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano na Ministeri y’ubuzima.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Haracyakenewe imbaraga ngo abagore biyubake mu bukungu – Minisitiri Bayisenge

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr Jeannette Bayisenge, avuga ko umugore mu Rwanda ahagaze neza mu byo gushyiraho amategeko amurengera ariko ko hagikenewe imbaraga ngo yiyubake mu by’ubukungu. Mu biganiro byahuje Minisiteri ahagarariye (MIGEPROFE) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), herekanywe ko ubushakashatsi bwakozwe na NISR muri 2017 ku bijyanye n’ubushomeri hagati y’abagore n’abagabo bwerekanye ko mu bagore ubushomeri bwari kuri 19%, mu bagabo bukaba kuri 16%. Muri icyo gihe impuzandengo y’umushahara ku […]

todayMarch 5, 2020 30

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%