Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, rishishikariza abakirisitu kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.
Mu mabwiriza mashya yashyizweho, harimo “guhana amahoro ya Kirisitu ku mutima gusa nta guhana ibiganza cyangwa guhoberana”.
Irindi bwiriza rijyanye n’igihe cyo guhazwa, aho Inama Nkuru y’Abepisikopi yemeje ko mu gihe cyo guhazwa, ari ugutega ibiganza, nta guhazwa ku rurimi.
Ikindi ni uko mu kwinjira mu Kiliziya, bitemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo gikemutse.
Aya mabwiriza ya kiliziya gatolika aje akurikira andi yaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ejo ku wa gatanu rikaba risaba abantu gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo kwisukura ndetse no kwirinda kwegera abandi mu gihe warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, risoza risaba umuntu wese wagaragaweho n’ibimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, kwihutira kujya kwa muganga ahamwegereye.
Post comments (0)