Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.
Ubu akaba ari bumwe mu butumwa ababyeyi bo mu mudugudu wa Kaziramire, umurenge wa Mwogo bagejwejeho tariki 8 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’akarere ka Bugesera.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mwogo, Mukamana Janviere avuga ko kugeza ubu muri uyu murenge habarurwa ingo mbonezamikurire 6 ziri mu tugari 6 muri 25 tugize uwo murenge. Ngo izi ngo mbonezamikurire zikaba ziri kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abana, ndetse n’iy’ababyeyi muri rusange kuko babona umwanya wo kugira indi mirimo bakora ibateza imbere, mu gihe abana bari kwitabwaho mu rugo mbonezamikurire. Ni mu gihe Mwogo ari umwe mu mirenge iza imbere mu kugira abana benshi barangwaho n’imirire mibi.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore mu karere ka Bugesera, abagore bongeye kwibutswa kujyana abana babo muri ibi bigo mbonezamikurire kuko ubumenyi n’uburere umwana ahakura bimushoboza kuzavamo umuntu w’ingirakamaro.
Mukandamage Marcelline ushinzwe imibereho myiza mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’uburasirazuba nawe avuga ko gushyira abana mu ngo mbonezamikurire bikwiye kongerwa ku yindi mihigo abagore basanzwe bafite irimo gukomera ku muco, kuba ku ruhembe rw’iterambere, kugira isuku n’iyindi.
Bamwe mu babyeyi barerera abana babo mu rugo mbonezamikurire rwa Kaziramire rwashinzwe n’umuryango “Terura Umwana Agiterurwa Rwanda”, bavuga ko kuva abana babo batangira kurererwa muri uru rugo hari icyahindutse ku mibereho yabo ndetse n’ubuzima bw’ababyeyi ubwabo burushaho kumera neza.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, rishishikariza abakirisitu kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo. Mu mabwiriza mashya yashyizweho, harimo “guhana amahoro ya Kirisitu ku mutima gusa nta guhana ibiganza cyangwa guhoberana”. Irindi bwiriza rijyanye n’igihe cyo guhazwa, aho Inama Nkuru y’Abepisikopi yemeje ko mu gihe cyo guhazwa, ari ugutega ibiganza, nta guhazwa ku rurimi. Ikindi ni uko mu kwinjira mu Kiliziya, bitemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko […]
Post comments (0)