Inkuru Nyamukuru

Abantu barasabwa gushishoza mu kugura imiti isukura intoki

todayMarch 17, 2020 18

Background
share close

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) kirakangurira abagura imiti yo gusukura intoki hirindwa icyorezo cya Coronavirus, gushishoza kugira ngo batagura itujuje ubuziranenge itabasha kwica udukoko dutera iyo ndwara.

Ibyo biravugwa mu gihe hari imwe muri iyo miti iri ku isoko itujuje ubuziranenge, ari yo mpamvu icyo kigo cyagaragaje ibiranga umuti umuntu yagura.

Bivuze ko bisaba kwitonda mbere yo kugura kugira ngo udatwara itujuje ubuziranenge.

Mu gihe cyo kugura umuti, Icyo kigo kigira inama abantu yo kureba Izina nyaryo ry’umuti, izina ry’ubucuruzi, icyo umuti wagenewe gukora, inomero y’umuti itangwa n’uwawukoze, itariki wakoreweho, itariki uzarangiriraho (Expiry Date), izina na aderesi y’uruganda rwawukoze cyangwa farumasi yawuzanye, uko bawukoresha n’ibindi.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa, avuga ko urugero rwa alikoro rugomba kuba nibura 70% muri iyo miti yo gusukura intoki.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Bahagurukiye isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Mu gihe abaturage bakomeje guhamagarirwa gukurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19, zirimo no gukaraba intoki, abatuye mu mujyi wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu baravuga ko batangiye guhura n’imbogamizi kuko ibikoresho by’isuku biri kugenda biba bike mu gihe ahandi ibiciro byazamutse. Abaturage bakaba basaba ko Leta yafasha abacuruzi ibyo bikoresho bikaboneka.

todayMarch 17, 2020 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%