Kwikora mu maso, ku munwa, ku zuru cyangwa ku maso bituma coronavirus ishobora kuva mu ntoki, umuntu aramutse yakoze aho iri, ikagera mu gicumbi cyayo mu muhogo.
Nyamara biragoye ko abantu birinda kwikora aho hose nkuko bivugwa na Natasha Tiwari umuhanga mu by’imitekerereze (Psychologist), ndetse ko bitoroshye kubyibuza kuko biri mu bigize umuntu by’ibanze.
Natacha Tiwari, mu kiganiro na BBC dukesha iyi nkuru avuga ko umuntu kuva akiri mu nda ya nyina aba yikora mu maso, bityo buri gihe iyo umuntu ashatse kwibuza kwikora mu maso, mu by’ukuri aba yibwira ikintu kitari karemano muri we.
Madamu Tiwari avuga kandi ko iyo umuntu yikora mu maso aba agerageza kwitunganya no kwimeza neza.
Tiwari avuga ko ibi biboneka no ku nyamaswa nk’imbwa n’injangwe, abana nabo bakabikora kenshi bigana abakuru bareberaho nk’ababyeyi babo.
Uyu muhanga avuga ko igitangaje ari uko mu gihe biri ngombwa cyane kutikora mu maso, mu buryo umuntu atagenzura ubwonko bwe butabura kohereza ibiganza kuhakora.
Inama Tiwari atanga yafasha kureka gukora mu maso cyane cyane mu gihe nk’iki isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus, aho abayituye bose barimo kugerageza kubahiriza amabwiriza abafasha kwirinda ikwirakwira ryacyo, avuga ko uburyo bwiza bugerageza kubigeraho ari ukureka ingeso ikuganisha ku kwikora mu maso.
Aha atanga nk’urugero rwo kureka kwisiga ibintu byinshi mu maso (make-up) bituma kenshi wigenzura, cyangwa kwiremamo umuco mushya w’uko wakoresha intoki zawe. Urugero nko mu gihe wicaye ukagerageza kugumisha amaboko ku bibero.
Avuga ko ibi bituma iyo umuntu azamuye akaboko akajyanye mu maso byoroha guhita atekereza ibyo agiye gukora bigatuma ashobora kwifata.
Hejuru y’ibi, yibutsa ko ari byiza gukaraba intoki buri gihe, zanagucika zijya mu maso zikaba zisukuye.
Post comments (0)