Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yatahuye ibigo 24 byazamuye ibiciro, bicibwa amande.
Ubutumwa buri mu itangazo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyize kuri Twitter buvuga ko tariki ya 18 Werurwe 2020, abakoze iryo genzura biriwe mu gikorwa cyo gusura amasoko amwe n’amwe mu mujyi wa Kigali bakangurira abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje ko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe. Bamwe mu bagaragaweho ayo makosa bahanishijwe gucibwa amande nk’uko amategeko abiteganya.
Amandes baciwe akaba angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 680.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iri genzura rikomeza kandi igasaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ufatiwe muri iki cyaha ahanishwa gutanga amande ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni ebyiri. Aya mafaranga agatangwa mu minsi irindwi.
Minisiteri y’ubucuruzi ivuga ko mu igenzura yasanze hari abacuruzi bakoresha iminzani idafite ubuziranenge igahenda abaturage.
Igenzura ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali rigiye gukomereza mu turere mu rwego rwo kurwanya ko abacuruzi bakomeje kugira urwitwazo icyorezo cya Coronavirus, bakazamura ibiciro uko bishakiye, barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta arimo iryo kutazamura ibiciro ku bicuruzwa byabo.
Post comments (0)