Inkuru Nyamukuru

Ikiguzi cya serivisi yo kwishyura amazi kuri MOMO ntikinyuranyije n’amabwiriza ya BNR-RURA

todayMarch 26, 2020 163

Background
share close

Urwego Ngenzura Mikorere (RURA) ruratangaza ko kwishyura amazi ku bafatabuguzi ba WASAC bongereyeho ikiguzi cya serivisi ku bakoresha Mobile Money, bitanyuranije n’amabwiriza mashya ya Banki nkuru y’u Rwanda.

Ibyo bitangajwe mu gihe abafatabuguzi ba WASAC bibazaga impamvu kwishyura inyemezabwishyu bakoresheje umuyoboro wa MTN bacibwa amafaranga ya serivisi kandi hari ibindi bigo bitanga iyo serivisi nta kiguzi.

Itangazo rijyanye no kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Korona Virus ryasohowe na MTN rivuga ko serivisi zo guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi byakuriweho ikiguzi, usibye gusa kwishyura inyemeza bwishyu z’amazi.

Ibyo byatumye abafatabuguzi ba WASAC bibaza impamvu bo batakuriweho kwishyura ku buntu kandi bishyura WASAC nk’umucuruzi nk’uko bemerewe kwishyura ibindi bicuruzwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Abatubahiriza amabwiriza yo guhangana na Coronavirus baraburirwa

Mu gihe mu gihugu hose hari gukurikizwa amabwiriza agamije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, mu midugudu imwe n’imwe igize akarere ka Nyagatare haravugwa abantu barema amasoko y’umugoroba uko bisanzwe mu gihe abandi bihuza bakagura inzoga bakazinywera mu ngo n’ahandi. Umuyobozi wa kano karere Musabe David Claudian akaba yibutsa abaturage ko abari kurenga kuri aya mabwiriza bazabihanirwa ariko hakaba hakomeje no gukorwa ubukangurambaga. Umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 25, 2020 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%