Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abanyamahanga bari mu bishimiye inkunga y’ibiribwa bahawe

todayMarch 29, 2020 31

Background
share close

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali barimo n’abanyamahanga badafite ubushobozi bwo kubona ibibatunga, bagejejweho inkunga y’ibiribwa, kugira ngo batazicwa n’inzara muri ibi bihe abantu badasohoka mu ngo zabo.

Ibi bikozwe mu gihe u Rwanda n’isi yose bikomeje kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu nzu keretse ababyemerewe gusa, muri gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa coronavirus.

Iki gikorwa cyabereye hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatandatu taliki 28 Werurwe, kije gikurikira ijambo rya president Kagame yagejeje ku baturarwanda kuwa gatanu, akizeza abaturage inkunga ya leta ifatanyije n’abikorera kugira ngo abantu bafashwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Uyu ni Nshimiyimana Constantin umwe mu baturage bagejejweho inkunga y’ibiribwa mu murenge wa Gatenga, akagari ka Gatenga, umudugudu wa Rugari.

Ibiribwa byatanzwe ni ibiro bitatu by’umuceri, ibiro bitatu bya kawunga, bitatu by’ibishyimbo, amapaki atatu ya macaroni, umuti w’isabune n’ibiro bibiri by’ifu y’igikoma.

Abaturage basabwe kudasesagura ibyo bahawe cyangwa ngo babigurishe, ari nako bakomeza gukurikiza amabwiriza ya ministeri y’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya covid19.
Ni inkuru ya Caissy Christine Nakure

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abafite indwara zitandura bibasirwa bikomeye na COVID-19

Impuguke mu by’indwara zitandura (NCDs) zihamya ko abantu basanzwe barwaye zimwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iz’umutima, bibasirwa cyane na Coronavirus kubera ko umubiri uba udafite imbaraga zihagije zo kurwanya iyo virusi. Izo ndwara zivugwa zirimo ahanini iz’ubuhumekero, diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi, abazifite bagasabwa kwirinda cyane icyo cyorezo kandi abari ku miti bagakomeza kuyifata nk’uko bisanzwe. umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 29, 2020 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%