Inkuru Nyamukuru

RIB yafashe abandi bagize ‘umutwe w’abagizi ba nabi’ wiyita abameni

todayApril 6, 2020 60

Background
share close

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwagaragaje abandi bantu 17 barimo umugore umwe, bakaba bagize umutwe “w’abagizi ba nabi” witwa “abameni”(men) wiba abantu amafaranga babitse kuri ‘Mobile Money’ cyangwa ukabapfunyikira igitaka ubabeshya ko ari amabuye y’agaciro.

Uwitwa Ndayambaje Innocent avuga ko bashyira nimero iyo ari yo yose muri telefone zabo bakoherereza nyirayo ubutumwa busa n’ubugaragaza ko yohererejwe amafaranga kuri Mobile money, ariko ari imibare gusa.

Ati “Duhita duhamagara uwo muntu tumumenyesha ko hari amafaranga twohereje akamuyoberaho, tukamusaba kuyadusubiza niba ari umuntu wubaha Imana”.

Kagabo Louis-Pacifique akomeza avuga ko hari abantu bahita bohereza amafaranga batabanje kureba ayo basanzwe bafite kuri Mobile Mobey/ Airtel Money, ku buryo we ngo yigeze kugeza miliyoni imwe n’ibihumbi 300 kuri konti ye ayakuye muri ubu buryo bwo kubeshya abantu.

Kagabo agira ati “Nkurikije uko ibi bintu bimeze, inzego z’umutekano ziramutse zikurashe nta kibazo kirimo, ni cyo mbwira bagenzi banjye bagitekereza kwishora muri ibi bikorwa”.

Uwitwa Tuyishimire Theogene avuga ko hari n’uburyo bapfunyikira abantu umucanga bababeshya ko ari zahabu, bamara kuwugurisha bagakuraho telefone.

Ati “urabona hari amacupa y’umukara avamo imiti y’abana iyo ushyizemo umucanga bigaragara bisa n’umuhondo, abenshi rero baraza bakabigura nk’amafaranga ibihumbi 300 bakwizeza ko bazaguha andi bamaze kugurisha, ariko bagera hirya bakabona ko wabapfunyikiye”.

Aba bashinjwa ubutekamutwe banashyizeho uburyo bwo kwiyitirira abandi bantu ku mbuga nkoranyambaga, bagasaba umuntu amafaranga nawe akayatanga azi ko ayahaye inshuti cyangwa abo mu muryango we.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Marie-Michelle Umuhoza avuga ko aba “bameni” bose(uretse umwe gusa) bafatiwe ahantu hatandukanye mu karere ka Rusizi aho uyu mutwe uvugwa ko ufite icyicaro.

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka nabwo RIB yari yafashe “abameni” 15, bakaba bari barimo nanone umugore umwe.

Umuhoza avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu gikomeje kandi RIB yabafashe nk’umutwe w’abagizi ba nabi, bitewe n’uko bihuje umugambi bagamije ikintu kibi.

Icyaha aba bantu bakurikiranyweho cyo “kurema umutwe w’abagizi ba nabi” mu gihe cyaramuka kibahamye, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7-20 , nk’uko igitabo giteganya ibyaha n’ibihano kibisobanura mu ngingo ya 224.

Ikindi cyaha baregwa cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo y’174 iteganya igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, ariko bakaba bashobora guhanishwa gusa igifungo cy’icyaha gikomeye kurusha ibindi, ari cyo cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abanyamahanga bari mu bishimiye inkunga y’ibiribwa bahawe

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali barimo n’abanyamahanga badafite ubushobozi bwo kubona ibibatunga, bagejejweho inkunga y’ibiribwa, kugira ngo batazicwa n’inzara muri ibi bihe abantu badasohoka mu ngo zabo. Ibi bikozwe mu gihe u Rwanda n’isi yose bikomeje kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu nzu keretse ababyemerewe gusa, muri gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa coronavirus. Iki gikorwa cyabereye hirya no hino mu gihugu kuri uyu wa gatandatu taliki 28 Werurwe, kije […]

todayMarch 29, 2020 31

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%