Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Common Wealth), kuri uyu wa kabiri, watangaje ko inama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) yari itenganyijwe mu kwezi kwa gatandatu isubitswe kubera icyorezo cya Covid 19.
Iyi nama ikaba yagombaga kuba kuva tariki 22 kugeza tariki 27 Kamena uyu mwaka wa 2020.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikaba rivuga ko iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 26, ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye nayo byimuriwe ku kindi gihe kizatangazwa.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mu mezi ari imbere, buri gihugu mu bigize umuryango Common Wealth, kizaba gihugiye mu guhangana na Covid 19 ndetse n’ingaruka zayo ku mibereho y’abaturage. Ni muri urwo rwego ubunanaribonye ndetse n’ubufatanye biranga ibihugu bigize uyu muryango bizagira umumaro ukomeye mu gutuma nta gihugu gisigara inyuma.
Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze umuryango wa CommonWealth mu mugi wa Kigali, mu gihe icyorezo kizaba kimaze gutsindwa.
Umunyamabanga wa CommonWealth Hon. Patricia Scotland QC nawe yagize ati: “Icyorezo cya Covid-19 cyahinduye amateka yacu muri iyi minsi. Hari abatakaje ubuzima, ubukungu buri gusubira inyuma, kandi imibereho y’abantu yangiritse. Biragoye kuba umuntu yamenya uko ibihe biri imbere bizaba bimeze. Tugomba kwitondera ibyago inama zihuza abantu benshi zishobora guteza. Uko ibintu byifashe ubu bisaba ko hafatwa ibyemezo bikakaye ariko bya ngombwa. Twifatanije n’u Rwanda, kandi turashima ibihugu bigize umuryango wacu, by’umwihariko Ubwongereza, ku kuba bikomeje kudushyigikira n’ubufatanye bikomeje kwerekana muri ibi bihe bitoroshye. Niteguye kongera guhura n’abanyamuryango ba Commonwealth, amaso ku yandi, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda”
Post comments (0)