Inkuru Nyamukuru

Corona, Covid, Sanitizer: Amwe mu mazina ababyeyi barimo guha abana babo

todayApril 29, 2020 61

Background
share close

Mu gihe isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Covid-19, bamwe mu babyeyi hirya no hino ku isi batangiye kwita abana babo amazina ajyanye n’amagambo ari gukoreshwa cyane muri iyi minsi.

Umubyeyi wa mbere uzwi kuba yaragize icyo gitekerezo ni uwitwa Sasikala wo mu ntara ya Andra Pradesh. Uyu mubyeyi wibarutse umwana w’umukobwa tariki 29 Werurwe, akaba yaramwise “Corona Kumari”. Sasikala avuga ko kugira ngo yite umwana we Corona, yabigiriwemo inama na muganga wamubyaje.

Inkuru dukesha ikinyamakuru India Today, ivuga ko uyu muganga witwa Dr. SF Basha yongeye kandi kugira inama undi mubyeyi yo kwita umwana we Corona. Uwo ni uwitwa Ramadevi wabyaye umwana we tariki 5 Mata 2020, nawe agahita yita umwana we w’umuhungu “Corona Kumar”.

Aho mu Buhinde kandi hari ababyeyi bise abana babo andi mazina ajyanye na bino bihe turimo nka “Lockdown” ndetse na “Sanitizer”.

Si mu buhinde gusa ababyeyi barimo kwita abana babo amazina ajyanye na coronavirus, kuko no mu gihugu cya Philippines hari ababyeyi bise umwana wabo w’umukobwa “Covid Marie”.

Se w’uyu mwana witwa John Tupas yabwiye AFP ko yise umwana we Covid mu rwego rwo gushima.

Agira ati: “Covid-19 yateje umubabaro mwinshi ku isi hose. Nashatse kwita umwana wanjye gutya kugira ngo nibutse ko Covid itazanye umubabaro gusa, kuko muri iki gihe ari nabwo twabonye umugisha”.

Ariko nanone aba babyeyi mu kwita abana babo aya mazina, ubona batitaye ku ngaruka z’igihe kirekire izina nk’iri rizagira kuri uwo mwana.

Tupas avuga ko hari abantu benshi bamugaye ku cyemezo yafashe cyo kwita umwana we Covid, ariko ko ngo atazisubiraho. Avuga ko umwana we ashobora kuzahura n’abantu bamuserereza kubera izina afite, ariko ngo we azamutoza kuba umuntu mwiza

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%