Inkuru Nyamukuru

RBC irasaba abantu kutagira ubwoba mu gihe bahamagawe na nimero 0114

todayApril 29, 2020 43

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirahamagarira abanyarwanda kudakurwa umutima mu gihe bahamagawe na nimero 0114, kuko ari iyashyizweho kugira ngo itange ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-10.

Itangazo RBC yanyujije kuri Twitter ejo ku wakabiri tariki 28 Mata 2020 rivuga ko iyo numero yashyizweho ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN; rigasaba abantu bose gutega amatwi bakumva ubutumwa bagezwaho bwabafasha kwirinda Covid-19 igihe bahamagawe n’iyo numero.

ISHIMWE RUGIRA Gisele yavuganye na bamwe mu baturage bavuga ko iyo numero batari kuzayitaba kubera ubutekamutwe busigaye bukorerwa kuri telefoni, gusa ngo ubwo bayimenye bazajya bayitaba bumve ubutumwa bahabwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi rwahawe na Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu tariki 29 Mata 2020 Leta y’u Rwanda yakiriye toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Ibyo bikoresho Qatar yabishyikirije Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gusohoza amasezerano Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim Bin Hamad Al Thani, yasezeranyije u Rwanda n’ibindi bihugu ku wa Mbere w’iki cyumweru. Ibyo bikoresho byageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri […]

todayApril 29, 2020 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%